Nyuma y’umwiherero w’iminsi itatu w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakeke yiyemeje gukora ubukangurambaga no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage

Nyuma y’umwiherero w’iminsi itatu w’abagize Inamajyanama y’Akarere ka Gakeke, kuri iki cyumweru tariki ya mbere Ukuboza 2019 ubwo hasozwaga uyu mwiherero witabiriwe n’Ubuyobizi bw’Akarere, Intumwa zarubanda zikomoka mu Karere ka Gakenke, Inzego z’Umutekano, Abafatanyabikorwa n’Abayobozi b’Amashami mu Karere biyemeje gukora ubukangurambaga ku bibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage hagamijwe kubikemura. Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, Bwana Hitimana Telesphore avuga ko icyo batahanye muri uyu mwiherero nuko bagiye kurushaho kongera ubufatanye hagati y’Inzego zitandukanye haba Inama Njyanama haba mu bafatanyabibikorwa n’abakozi b’Akarere kugira ngo barusheho kugera ku iterambere umuturage y’ifuza. Ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage avuga ko kubufatanye n’inzego zitandukanye bafashe ingamba zo gukomeza gukora ubukangurambanga begera abaturage babigisha uburyo bategura indyo yuzuye ituma abana batagira igwingira ndetse no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa. Yavuze kandi ko buri Mujyanama ajyanye umukoro wo gukorera abaturage bakagezwaho ibyo bakeneye vuba kandi ku gihe. Aha ndavuga imihanda ibafasha guhahirana, kubakira abatishoboye, kwigisha abaturage kurwanya imirire mibi no kugira isuku muri byose.” Twahirwa Regine Fabienne, Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Gakenke avuga ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human security issues) barebeye hamwe ibyo bibazo bibangamiye abaturage b’Akarere ka Gakenke nuburyo babikemura, abadafite amazu yo kubamo, abadafite ubwiherero bwujuje ibisabwa ibyo byose byahawe umurongo muri uyu mwiherero kandi bakaba bagiye kubishyira mu bikorwa atari byabindi byamasigara cyicaro. Twahirwa Regine Fabienne yavuze kandi ko bagiye gukora ubukangurambaga mu guhindura imyumvire mu baturage kugira ngo ibyo bibazo bibashe kurangira harimo n’amakimbirane yo mu miryango. Asoza umwiherero w’iminsi itatu w'abagize Inama Njyanama, y’Akarere ka Gakenke, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko akaba n’ imboni y’Akarere ka Gakenke Me Evode Uwizeyimana yabasabye guhora baharanira kuba aba mbere mu ba mbere "Best performer of perfomers” abasaba kandi gukora nk'ikipe imwe, guhuza ibikorwa, guhitamo ibikorwa by'ingenzi, kugisha inama no kuba umunyakuri.