Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke batangiye umwiherero w’iminsi 3 mu Karere ka Musanze

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2019, Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke hamwe na Komite Nyobozi y’aka Karere barasabwa kubahiriza amategeko hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza igana ku iterambere ry’abaturage. Ibi babisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru ubwo yafunguraga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi itatu w’abagize Inama Njyanama y’aka Karere uri kubera mu Karere ka Musanze. Yakomeje avuga ko kugira ngo Akarere ka Gakenke kabashe kurushaho kwesa imihigo, abagize Inama Njyanama y’aka Karere bari mu mwiherero mu Karere ka Musanze aho bari kuganira ku byakorwa kugira ngo aka Karere gakomeze kurushaho kwesa imihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Mushaija Geoffrey yasabye abari muri uyu mwiherero kwita mu kubahiriza amategeko barwanya akarengane, kugira icyerekezo kimwe, kubaka ubushobozi bw’abakozi mu byiciro barimo, gukora igenamigambi rinoze hamwe no guhuza inshingano zabo n’ubuzima busanzwe. Yavuze kandi ko uruhare rw’abaturage mu gufasha Inama Njyanama ndetse n’Akarere ka Gakenke mu kwesa imihigo nuko bafite inshingano yo kubahiriza ibyo basabwa n’Ubuyobozi, kubahiriza gahunda za Leta zihari zo kubafasha kwiteza imbere kandi bakumva ko uruhare rwabo, imbaraga zabo mu mwanya wabo mu gukora ibibafasha mu kwiteza imbere mu buzima bwabo. Bamwe mu bajyanama b’Akarere ka Gakenke bari muri uyu mwiherero baravuga ko bakomeje kujya biherera bakisuzuma byatumye Akarere kabo kagiye karushaho kuzamura amanota mu kwesa imihigo bakaba bizeye ko ibibazo Akarere kagifite nabyo muri uyu mwiherero wa kane birahabwa umurongo. Prezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke, Bwana Hitimana Telesphore avuga ko ibibazo bizibandwaho muri uyu mwiherero ari ibijyanye no kurwanya ubukene , kubaka ibikorwaremezo no gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’umuturage. Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke igizwe n’Abajyanama 36. Bimwe mu byagezweho harimo kuba Akarere ka Gakenke kabaye aka gatatu mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2017/2018, kurutonde rugaragaza uko abaturage bishimira servise bahabwa n’Akarere ka Gakenke kari ku mwanya wa 5, naho mu bindi bizitabwaho harimo gukomeza kubaka no gusana ibyumba by’amashuri, kurwanya igwingira n’imirire mibi, kubakira abatishoboye, kwita ku gihingwa cya kawa, kwita kumuryango n’Umutekano.