Abayobozi mu nzego zitandukanye biyemeje gukemura amakimbirane yo mu miryago

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gakenke harimo abanyamadini n’amatorero biyemeje gukemura amakimbirane yo mu miryango ajyanye n’ibibazo byigaje mu baturage n’imiterere yabyo. Abitabiriye inama kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2019 biyemeje ko hakorwa urutonde rw’Imiryango ibana mu makimbirane, kwigisha abaturage ko mbere yo kugana inzengo z’Ubuyobozi bazajya bagana abagize inama y’umuryango, ibibazo bigakemurirwa mu miryango mbere yo kugana inzego za Leta cyangwa inkiko kandi bakagerageza gushaka uko ibyo bibazo byakemuka mu bwumvikane hatabaye imanza. Abayobozi mu nzego zitandukanye biyemeje kandi gukora ubukangurambanga bugamije gusobanurira abaturage amategeko y’umuryango bakaba baniyemeje kuzifashisha itangazamakuru mu guhangana n’ihohoterwa. Hakizimana Polycarpe, Umuhuzabikorwa bya AJIC mu Karere ka Gakenke avuga ko umuryango utekanye utera abawugize ishema ndetse ukabahesha icyubahiro imbere ya rubanda. Akomeza avuga ko abaturage bagaragaje ko amakimbirane ashingiye ku mitungo hagati y’abashakanye aterwa no kwikubira ku bagabo, bakumva ko imitungo ari iyabo bwite. Ayo makimbirane aterwa kandi no kutajya inama mu gihe hafatwa ibyemezo ku mutungo w’urugo, imyumvire ishingiye ku muco ko umugabo buri gihe ari umutware ko agomba gutegeka umugore kandi muri byose, ko kugisha inama umugore byaba ari ukwisuzuguza. Abayobozi b’amadini n’amatorero biyemeje kurandura ikibazo cy’ihohoterwa kibangamiye umuryango Nyarwanda bigisha abakirisitu babo indangagaciro zigomba kubaranga nk’Abanyarwanda. Abahagarariye Amadini n’Amatorero bavuze ko basanze amakimbirane yo mu ngo abangamiye imiryango bityo ngo bafashe ingamba zo kuyarwanya no kuyakumira. Biyemeje ko bagiye kujya bigisha abasore n’inkumi kumenya guhitamo abo bazabana kuko ngo guhitamo nabi kugira ingaruka nyinshi. Bongeyeho ko bagiye kwihatira kumenya ingo zibanye nabi kugira ngo bazifashe zibane mu mahoro. Nsengimana Oswald, Umukozi ushinzwi Imiyoborere Myiza mu Karere ka Gakenke yasabye abayobozi mu nzengo zitandukanye n’abayobozi b’amadini n’amatorero kuba intangarugero mubikorwa byiza. Yagize ati"Ntiwabwira abantu kwirinda amakimbirane n’ihohoterwa kandi wowe muyobozi uhorana amakimbirane murugo rwawe, anasaba kandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Gakenke kwegera abo bayobora bakabagira inama aho yatanze urugero nk’aho abaturge bajyaga bavuga ngo umuyobozi duhura agiye kudusezeranya tukazongera guhura agiye kudutanya. Inama yateguwe kubufatanye bw’Umuryango IMBARAGA ushyira mu bikorwa umushinga PPIMA ( Public policy, Information, Monitoring and Advocacy) n’Akarere ka Gakenke harimo Inzengo zitandukanye zikorera mu Karere, Abahagarariye amadini n’amatorero ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Gakenke.