Gashenyi:Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yatangije ku mu garagaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by’Abunzi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2019, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias yifatanyije n'abatuye Umurenge wa Gashenyi mu nteko y'abaturage, aho yanatangije ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa by'Abunzi. Iki gikorwa kandi cyabaye mu Mirenge yose igize Akarere ka Gakenke cyari gifite insanganyamatsiko igira iti" Dushyigikire uburyo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro, twubake u Rwanda twifuza”. Umuyobozi w'Akarere yasabye abaturage kwirinda amakimbirane atuma bahora mu manza zidafite aho zishingiye ndetse abasaba kumva inshingano z'Abunzi no kubiyambaza mu gihe hagize ugirana ikibazo na Mugenzi we kandi bakemera ibyemezo biba byafashwe. Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Gakenke, Madamu Laurence mu kiganiro yatanze yavuze ko Abunzi ari urwego rw’ubutabera rwegerejwe abaturage kugirango bakemure ibibazo by’amakimbirane biri mu bubasha bwabo bigaragara mu mumuryango. Bibukijwe ko abunzi bafata icyemezo ku bibazo bashyikirizwa kandi bikagira agaciro, asaba abaturage bose kumva agaciro kacyo no kugashyira mu bikorwa neza. Abunzi bashikirijwe Telephone ndetse na Certificat z'ishimwe bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.