Koperative Twitezimbere Makadamiya yiteje imbere ibikesha igihingwa cya Makadamiya

Ubwo hatangizwaga imurikagurisha ku mugaragaro mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2019 mu Karere ka Musanze abahinzi bibumbiye muri Koperative Twitezimbere Makadamiya bagera kuri 220 bo mu Karere ka Gakenke bagaragaje ko biteje imbere babikesha igihingwa cya Makadamiya. Igihingwa cya Makadamiya ni igihingwa gishakishwa ku isoko mpuzamahanga kuko gikungahaye ku munyungugu, ikaba ifite vitamine A,B,C,D, ikungahaye kuri kalisiyumu, Fosfore ndetse na Fer, ikaba ifite ibivumbikisho bigera kuri kilokalori 73.5%. Uwayezu Issa, Umuyobozi uhagarariye abahinzi ba Makadamiya muri Koperative Twitezimbere Makadamiya avuga ko Makadamiya ihingwa mu Karere ka Gakenke, mu Murenge wa Janja, Akagari ka Karukungu aho bahinga imirima ya makadamiya kandi igatanga umusaruro. Yakomeje avuga ko Intego bafite nk’abahinzi ba Makadamiya ari ukongera igihingwa cya Makadamiya kurugero rufatika, bashyiraho uruganda rutunganya igihingwa cya Makadamiya kugira ngo zigire agaciro ziteze imbere abatuye Intara y’Amajyaruguru n’igihugu cyacu muri rusange. Uwayezu Issa yavuze kandi ko bafite imbogamizi z’ingemwe aho basaba NAEB ndetse n’Akarere ka Gakenke kubafasha kubona ingemwe z’igihingwa cya Makadamiya. Usabuwera Nelson, Agoronome wa Koperative Twitezimbere Makadamiya avuga ko Makadamiya ari igihingwa ngengabukungu gishyashya mu Ntara y’Amajyaruguru ku buryo iyo umuntu agihinze atandukana n’ubukene cyane cyane ko bigisha abaturage guhinga Makadamiya kugira ngo biteganyirize ejo hazaza cyane ko iki gihingwa kimara imyaka iri hagati ya 80-100 cyera neza kandi gitanga umusaruro. Yasabye abahinzi guhinga Makadamiya bakoreshsje ifumbire y’imborera kugira ngo umusaruro uboneke ari mwinshi anasaba abaturage guhinga Makadamiya kuko ari igihingwa gishakishwa ku isoko mpuzamahanga. Koperative Twitezimbere Makadamiya imaze gutera ibiti 1.639 bitewe ku buso bwa Ha 9.Iki gihingwa cyera hagati y’imyaka 4-5, Makadamiya irakenewe cyane ku isoko mpuzamahanga aho igura amadorari 10-20 ku kilo. Ubu mu Rwanda ikilo cya Makadamiya zikaranze kiragura amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000Frw).