Abayobozi mu nzengo zinyuranye barasabwa kugira uruhare mu bijyanye no kurinda no kurengera umwana

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke burasaba abayobozi bashyinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Mirenge itandukanye igize Akarere gukora ubukangurambaga bwimbitse mu miryango ku burenganzira bw'umwana igihe habonetse abangavu batewe inda zitateganijwe. Ibi byagarutsweho ubwo umushinga Hope and Homes for Children kubufatanye n'Akarere ka Gakenke bari mu nama nyunguranabitekerezo kuburenganzira bw'umwana. Mu gihe hirya no hino mu gihugu hagenda humvikana ubwiyongere bw' imibare y’abangavu baterwa inda zidateganijwe rimwe na rimwe bigatera ubwiyongere bw'abana bo mu muhanda batagira aho baba kubera kutitabwaho mu miryango y’aho bavuka. Bamwe mu bayobozi bashyinzwe imibereho myiza y’abaturage bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gakenke uko ari 19 bavuga ko ku bufatanye n'umuryango Hope and Homes for Childrens ufasha abana batagira imiryango ibafasha kubabonera imiryango ibakira ndetse , ikanabarera. Nyuma y'inama nyunguranabitekerezo bahawe n'umukozi wuyu mushinga Madamu Antonette ku bufatanye n'Ubuyobozi bw’Aka karere kubijyanye no kurinda no kurengera uburenganzira bw'umwana ko bagiye gukora ubukangurambaga mu miryango babereye abayobozi bashishikariza ababyeyi kwirinda guha akato abangavu baba batewe inda zidateganijwe kuko aribyo bigira uruhare mu kuba bata abo bibarutse cyangwa se kuba inzererezi zo mu muhanda. Umukozi w'umuryango ufatanya na Leta mu kurengera uburenganzira bw'umwana no gusubiza mu miryango abatawe na ba nyina kubw’impamvu zitandukanye Hope and Homes for Children Madamu Antoinette avuga ko impamvu y’iyi nama nyunguranabitekerezo n’izi nzego zitandukanye arikugira ngo habeho ubufatanye mu gukumira inda ziterwa abangavu no gukomeza kubungabunga uburengazira bukomatanyije bw'umwana. Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Uwimana Catherine yasabye abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge itandukanye igize akarereka ko bakongera imbaraga mu bukangurabanga mu babyeyi babahugura ku burenganzira bw'umwana anabasaba kugira ubufatanye mu gukumira inda ziterwa abangavu no gukomeza kubungabunga uburengazira bukomatanyije bw’umwana. Umuryango Hope and Homes for Children kubufatanye na Komisiyo y'Igihugu ishinzwe kurengera umwana bamaze gushakira abana basaga 3.250 imiryango ibakira kuva 2011 uyu muryango watangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2001 ukaba ukorera mu turere twose twigihugu .