Busengo:Hatangijwe ibikorwa by’ukwezi kw’Imiyoborere n’Imibereho myiza mu Muryango

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Busengo hatangijwe ibikorwa by’ukwezi kw’Imiyoborere n’Imibereho myiza mu muryango aho byatangijwe n’ubukangurambanga bunyuze mu mikino ya Atletisme na Volley ball. Iki gikorwa kandi cyahujwe n'Umuhango wo kugabira inka umurinzi w'Igihango Bwana Munyagatanga Donath muri gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge. Inka yiswe "Inka yacu, ubumwe bwacu". Hanaterwa igiti cy'Ubumwe n'Ubwiyunge, kizajya gicocerwamo ibibazo n’amakimbirane byo mu miryango. Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Bwana Nzamwita Deogratias atangiza ukwezi kwahariwe Imiyoborere myiza yasabye Abayobozi gufatanya n’abaturage kurwanya ihohoterwa aho riva rikagera, by’umwihariko abayobozi bagomba gutanga serivisi nziza, abaturage bakitabira kwandikisha abana mu irangamimerere no gusezerana ku miryango ibana itarasezeranye. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yasabye kandi kurwanya ibikorwa byo guhohotera abana by’umwihariko gusambanya abakobwa b’abangavu no kubatera inda zidateganyijwe, kwirinda icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zitemewe, gukangurira abaturage kwirinda no gukumira amakimbirane abera mu muryango. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busengo avuga ko gahunda yiswe "Inka yacu, Ubumwe bwacu" yatekerejwe n’abarinzi b’igihango kubufatanye n’abakangurambanga b’Ubumwe n’Ubwiyunge, iyi inka izagenda itangwa buri mwaka ku bakoze ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyung