Abaturage bo mu Murenge wa Cyabingo barishimira umuriro w’amashanyarazi babonye

Abaturage bo mu Murenge wa Cyabingo barishimira umuriro w’amashanyarazi babonye nyuma y’amezi 3 ukaba warabakuye mu bwigunge bwo kuba mu kizima ubu bakaba barimo bakora imirimo ibateza imbere. Habimana Lambert, utuye mu Kagari ka Mutanda mu Murenge wa Cyabingo ukora umurimo wo kogosha avuga ko abaturage bishimiye uburyo iterambere ribageraho kuko babonye umuriro w’amashanyarazi ati "Aho nkorera umurimo w’ubwogoshi hari umuriro w’amashanyarazi ariko aho ntuye ukaba utarahagera, nkaba nizeye ko mugihe gito bazaba bawufite.” Yakomeje avuga ko umuriro wabagezeho nyuma yo gukorerwa ubuvugizi we na bagenzi be bakaba barabyishimiye cyane. Nahimana Flavienne, utuye mu Kagari ka Mutanda, umudugudu wa Mutanda, Umurenge wa Cyabingo we avuga ko mbere batarabona umuriro w’amashanyarazi bumvaga bafite ipfunwe ariko ubu bakaba bameze neza kubera bavuye mu bwigunge. Yakomeje avuga ko buri gihe yatanganga amafaranga 100 yo gushyira umuriro muri telephone ariko akaba akoresha amashanyarazi ye “ati mbere yuko umuriro uboneka nacanaga ikimuri ariko ubu ndi gukora ku rukuta umuriro ukaka nkumva ni byiza.” Hitimana Christophe nawe utuye mu Kagari ka Mutanda, Umurenge wa Cyabingo yavuze ko ubu n’agasombe kari kubageraho k’uko batarabona umuriro batayiryaga ariko ubu bamerewe neza. Yakomeje avuga ko umuriro bagiye kuwubyaza umusaruro kubera ko hari abasore bafite imbaraga baguze imashini zo kubeta isombe, izo kubeta amasaka n’ibigori n’imashini zo kogosha. Yavuze kandi ko kera kose umuriro yawubonaga gusa kuri Ntarama na Musanze ariko aha mu Kagari ka Mutanda nibwo bwambere ahabonye umuriro w’amashanyarazi. Uwamahoro Valensiene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mutanda, Umurenge wa Cyabingo avuga ko nyuma yo kubona umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’amezi 3 byahinduye imibereho y’abaturage kuko batagicana itara rikoreshwa na peterori cyangwa buji ubu baramurika ugasanga umucyo ni wose. Yakomeje avuga ko mbere ku Biro by’Akagari hari imbogamizi z’uko hari igihe baburaga uko batanga raporo, ikindi ugasanga muri smart phone umuriro urashize ukeneye gutanga raporo ndetse na nyuma yuko bahawe imashini ya Laptop kubona umuriro byaragoraga bigatuma akazi kadindira serivisi ntizihute cyane cyane mu gutanga raporo. Ati" Iyo ukereje gutanga raporo ku mukoresha wawe akubona nk’aho uri umunebwe kandi mu byukuri bitaguturutseho ari kumpamvu zibikorwa remezo biba bitarahagera kugira ngo umuntu abone umuriro ariko ubu raporo itangirwa ku gihe kandi na serivisi ihabwa abaturage igatangirwa ki gihe.”