Kivuru:Hizihijwe umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa wizihijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Kivuruga, Akagari ka Sereri ku rwego rw’Akarere ka Gakenke waranzwe no koroza inka imiryango 17, hasezeranye imiryango 9 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko ndetse abagore baremeye bagenzi babo ibiro 150 by’ibishyimbo. Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Bwana Nzamwita Deogratias yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Kivuruga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro n’umwana w’umukobwa yabasabye kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu miryango, kurinda abana b'abakobwa inda zidateganyijwe no kuboneza urubyaro. Yasabye kandi abagore bo mu Murenge wa Kivuruga kugana Ibigo by'imari bizigamira, gukora imishinga ibateza imbere, kurangwa n'isuku, kurwanya imirire mibi mu bana no kuboneza urubyaro. Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro n'umwana w'umukobwa mu Murenge wa Kivuruga hasenzeranye imiryango 9 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n'amategeko bityo abashyingiranwe basabwa kugira urukundo no kubyara abo bashoboye kurera. Mutuyimana Emerthe uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Murenge wa Kivuruga avuga ko umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro bawishimira cyane kuko ubereka aho umugore yavuye naho ageze. Yavuze kandi ko mu bigaragara umugore wo hambere wo mu cyaro yari uwo kwibera mu rugo guza ntajye ahagaragara, umugabo akaba ariwe ufite ijambo gusa ariko ubu byarahindutse umugore ajya mu nzengo zifatirwamo ibyemezo, umugore avuga ijambo hagati y’abandi, umugore arisanzura icyo yifuza kuvuga cyose kirakirwa. Ndagiwenimana Marie José, avuga ko yiteje imbere mu buhinzi n’ubworozi aho yatangiriye ku cyana cy’ingurube akaba ageze ku ngurube 11. Yakomeje avuga ko yiteje imbere mu buhinzi bw’urutoki bwa kijyambere ku buryo buri kwezi atabura ibihumbi 50 bivuye muri urwo rutoki ndetse n’ubudozi. Yavuze kandi ko ibi byose abishimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahaye abagore ijambo kandi akabaha gusobanuka kugira ngo nabo bagere kucyo batekereza ku mitima yabo. Insanganyamatsiko igira iti" Twubake umuryango utekanye kandi uteye imbere.”