Gukurikirana ubuzima bw’umwana agisamwa no kwirinda ibiyobyabwenge bigabanya ibyago byo kurwara indwara y’igicuri

Abaturage bo mu Akarere ka Gakenke barakangurirwa kwita ku buzima bw’umwana kuva agisamwa na nyuma yo kuvuka, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bigira uruhare mu kwangiza ubuzima bwo mu mutwe, kuko aribwo buryo butanga icyizere cyo kugabanya ibyago byo kurwara indwara y’igicuri. Ubu butumwa bwagarutsweho n’inzego zitandukanye kuri uyu wa mbere mu Murenge wa Nemba mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kuzirikana ububi bw’indwara y’igicuri. Bamwe mu barwaye iyi ndwara y’igicuri bavuga ko n’ubwo hari ibigenda bikorwa mu kwigisha ububi bw’iyi ndwara no kwita ku bayirwaye ngo haracyari abakibaha akato n’abayifata ukundi bakayita amarozi; bigatuma hari abatinda kuvurwa. Uwitwa Ndayishimiye wo mu karere ka Burera, na Nisengwe wo mu karere ka Gakenke ni bamwe mu bayirwaye babivuga. Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kuzirikana ububi n’ingaruka z’indwara y’igicuri mu karere ka Gakenke Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC cyatangaje ko indwara y’igicuri ibarirwa mu ndwara zo mu mutwe. Mu Rwanda abarwaye indwara zo mu mutwe 60% muri bo barwaye igicuri. Claire Nancy Misago wari uhagarariye ikigo RBC muri iki gikorwa yasobanuye ko hari ibishobora gukorwa mu kugabanya ibyago byo kurwara igicuri birimo kwita ku buzima bw’umwana kuva agisamwa, kwirinda ko umubyeyi yibaruka umwana unaniwe kuko bigira ingaruka ku bwonko. Akomeza anatanga inama zo gukurikirana ubuzima bw’umwana na nyuma yo kuvuka; muri rusange abantu bakirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byose bigira uruhare mu kwangiza ubuzima bwo mu mutwe. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Uwimana Catheline ahereye ku insanganyamatsiko y’iki cyumweru irebana no gukangurira abantu kumenya ibyerekeye iyi ndwara no kuvuga ibyayo kugira ngo bikureho urujijo, yasabye abaturage kujya bisuzumisha hakiri kare kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze. Ibitaro bya Nemba bigaragaza ko bifite abarwaye indwara y’igicuri 160 bikurikirana, mu gihe abagera kuri 201 aribo bakurikiranwa n’ibigo nderabuzima bikorana n’ibi bitaro bibarizwa mu Karere ka Gakenke. Inzego z’ubuvuzi zigaragaza ko iyi ndwara iyo ikurikiranywe hakiri kare hitabwa ku kubahiriza inama zitangwa n’abaganga no gufata imiti uko bikwiye iyi ndwara ikira burundu.Abatayivuje hakiri kare ngo bibaviramo kugira ubumuga bwa burundu cyangwa ikabahitana.