Abakandida 7 muri Sena y’u Rwanda biyamamarije mu Karere ka Gakenke

Abakandida 7 bariguhatanira guhagararira Intara y'Amajyaruguru muri Sena y'u Rwanda biyamamarije mu Karere ka Gakenke aho bagejeje ku nteko itora (Inama Njyanama y'Akarere na Biro z'Inama Njyanama z'Imirenge) imigabo n'imigambi yabo. Safari Wilson, Visi Perezida w’Inama Njyana y’Akarere ka Gakenke, yavuga ko ugereranije n’ukwiyamamaza kwabaye mu myaka yashize, harimo agashya kuko abakandida bafite ibigwi bikomeye bijyanye n’imirimo inyuranye bagiye bakorera igihugu kandi bakaba ari n’impuguke zifite impamyabushobozi zo kurwego rwa PhD. Kubera ko Gakenke ari Akarere k’icyaro abakandida Senateri basabwe kuzaba abavugizi b’abaturag, kuburyo ubuhinzi bwabo bwaba ubuhinzi bwa kijyambere (buri modern) butuma umuturage abona amafaranga akikura mu bukene. Nyiransengimana Pelagie, Umujyanama mu nama Njyanama mu Karere ka Gakenke avuga ko uyu munsi wari umunsi wo kureba abakandida muri Sena y’u Rwanda biyamamarije mu Karere ka Gakenke avuga ko igishimije nuko abakandida babonye bashoboye. Iki gikorwa cyayobowe na Komiseri muri Komisiyo y'Amatora BAMWINE Loyce ari kumwe na Deputy ES wa Komisiyo y'Amatora Madamu MUKARURANGWA Immaculée.