Hatangijwe igihembwe cy’ihinga 2020A abahinga mu gishanga cya Murandi basabwa kutavanga imyaka

Abahinga mu gishanga cya Murandi kiri mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Nyacyina bavuga ko aho batangiriye guhinga ibigori byabahaye umusaruro bitandukanye no mu myaka yashize ubwo bahingagamo ibijumba n’ibisheke. Gusa Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burasaba abahinzi kwirinda kuvanga imyaka ku butaka bwahujwe kuko bituma umusaruro wari witezwe ugabanuka. Abo ni abahinga mu gishanga cya Murandi mu Murenge wa Gashenyi kiri ku buso bungana na Ha 42 dusanze bitegura gutangira igihembwe cy’ihinga cya 2020A. Nubwo bagiye guhinga ibigori muri iki gishanga ariko mu myaka yashize ngo bajyaga bahingamo ibijumba bigasimbuzwa n’ibisheke ariko ngo byose nta musaruro byigeze bibaha. Bernadette, utuye mu Kagari ka Rukura avuga ko mbere bahingagamo ibijumba bitari byiza kubera ko bitari ibya kijyambere n’ibisheke. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aza kubaha igihingwa cy’ibigori baracyishimira, bahinga bakoresheje ifumbire kandi batera imbuto y’ibigori bakoresheje ifumbire y’imborera ndetse n’imvaruganda babona umusaruro uhagije, buri muturage akabona igikoma ndetse nuwishoboye agasagurira isoko akurikije uko umuryango we ungana. Yakomeje avuga ko ikigori ari ingirakamaro kubera ko iyo basaruye babona amafaranga yo gutanga mituweli kandi nta nzara bakigira. Ngendahimana Charles, utuye mu Kagari ka Nyacyina mu Murenge wa Gashenyi avuga ko mu gishanga cya Murandi mbere hahingagamo ibijumba n’ibisheke gahunda yo gutera ibigori itarabaho. Yakomeje avuga ko mbere nta musaruro babonaga, ubu umusaruro ukaba warabonetse aho gahunda yo guhinga ibigori iziye ati" Ubu inzara yaracitse ntakibazo gihari kuko ibigori birera bigatanga umusaruro ushimishije” . Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aimé François atangiza igihembwe cy’ihinga cya 2020 A yasabye abaturage b’Umurenge wa Gashenyi guhinga igihingwa kimwe cyatoranyijwe, bakoresheje ifumbire kandi bakirinda kuvanga ibihingwa . Yakomeje avuga ko icyo bifuza ari uko abaturage bategura ubutaka neza bagakoresha inyongeramusaruro ku kigero cyiza kugira ngo tuzamure umusaruro. Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage gukoresha neza inyoneramusaro bita kugufumira ku gihe kugira ngo umusaruro ukomeze ube mwinshi. Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2020 A mu karere ka Gakenke ubuso buzahingwaho ibigori ni ha 15700 ibishimbo ni kuri ha 4475 naho ingano ni kuri ha 518.