ICT ni serivisi ibarizwa mu Rwego rushinzwe ubuyobozi n'abakozi mu Karere inshingano yarwo ya mbere ni ukugeza itumanaho aho ritaragera ndetse no kwigisha abakozi bo munzego z'ubutegetsi mu gukoresha Ikoranabuhanga.
Ibimaze kugerwaho:
Akarere kose ubu haraboneka Itumanaho rya Telefone
Umuyoboro wa Fiber optic wageze ku nyubako za Leta zikorera mu MUrenge wa Gakenke
Itumanaho rya 3G mu Karere hose rirakoreshwa
Itumanaho rya 4G mu mirenge itanu :Gakenke,Nemba,Kivuruga,Muzo,Gashenyi
uburyo bwa Digital bwageze mu Karere kose aho abaturage bashobora kureba amashusho meza
Serivisi z'Irembo ubu nazo abaturage bamaze kumenyera kuzikoresha
Akarere kibanda kuri izi serivisi
1. Korohereza abakozi kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga bibafasha gutanga service.
2. Guhabwa amahugurwa mu gukoresha ikoranabuhanga.
3. Koroherezwa mu buryo bwose bushoboka ku bijyanye n'ikoranabuhanga - harimo kugezwaho Internet, gushyirirwaho politike y'imikorereshereze y'ikoranabuhanga.